Umugabo wafashwe na Camera ashaka gusoma umugore w’abandi yasabye imbabazi aratakamba

02/02/2024 07:40

Mu mikino y’igikombe cya Afurika kiri kubera muri Cote D’Ivoire, umugabo wari wizihiwe hamwe n’umukobwa w’uburanga wari usa n’udafite icyo yitayeho , yagerageje kumusoma ariko camera zihita zibafata.Uyu mugabo witwa Santos , byasaga naho arimo guhatiriza uyu mukobwa ashaka ko basomanira mu ruhame mu gihe we atari amwitayeho.

 

Nyuma yo gufatwa amashusho Anselme Santos wo muri Cote D’Ivoir , yasabye imbabazi , umugore we n’abana be agaragaza ko atari aziko biramubaho dore ko yasaga nurimo gusaba undi mugore umubano udasanzwe kandi bari mu ruhame.Uyu mugore wo muri Senegal wari wizihiwe niwe wegerwaga cyane na Santos.

 

Uyu mugabo yavuze ko bwa mbere yasabye uyu mukobwa kumuha numero.Ati:”Bwa mbere nabanje gusaba uyu mukobwa kumpa numero ye, ntabwo narinkomeje rwose, ariko nta nubwo yabishakaga, rero sinahatirije.Ndagira ngo mfate uyu mwanya nsabe imbabazi umugore wanjye n’abana banjye”.Abakoresha imbuga Nkoranyambaga bavuze ko uyu mugabo yari afite imico iteye inkeke umugore we n’abana be.

 

Advertising

Previous Story

Prince yashyize hanze amashusho y’indirimbo yandikiye mu Kabari – VIDEO

Next Story

Joackim Ojera yatangarije ikipe ya Rayons Sports amagambo akomeye

Latest from Imikino

Go toTop