Umukobwa akomeje kuvugisha benshi hirya no hino nyuma Yuko agaragaje ko yabuze amahitamo kubyo yahitishijwemo hagati y’amafaranga ibihumbi 500 n’umusore bakundana. Abinyujije ku mbugankoranyambaga ze, uyu mukobwa ukiri muto w’imyaka 21 yavuze ko umugore usanzwe ngo aryamana n’umusore bakundana yamwandiye ariko we avuga ko Atari aziko Umusore bakundana amuca inyuma.
Uyu mukobwa yavuze ko ubwo uwo mugore yamwandikiraga yamubwiye ko ari Sugar mummy y’umusore bakundana ndetse ko ifite ibyifuzo yifuza ku mugezaho ngo bumvikane.Yakomeje avuga ko uwo mugore yamwemereye kumuha amafaranga menshi cyane angana n’ibihumbi 500N, ariko agahita arekera gukomeza gukundana nuwo musore ahubwo uwo musore akamuharira uwo mugore.
Uyu mukobwa yavuze ko akomeje kugorwa no guhitamo hagati yayo mafaranga ibihumbi 500 yahawe , n’uwo musore bari basanzwe bakundana. Nibwo uyu mukobwa yikojeje ku mbugankoranyambaga maze agisha inama abantu.
Icyakora abantu benshi bakomeje kuvuga ngo uyu mukobwa nta bye kuko ngo aribo byagakwiye gufata ayo mafaranga cyane ko umukunzi yazabona undi. Abakobwa bo bakamubwirako amafaranga yayareka kuko ngo abasore babuze.
Ese wowe uramugira inama yo gukora iki hagati aho!????