Advertising

M23 yavuze icyo igihe gukora nyuma y’aho FARDC yivuganiye abasivile 20 ikoresheje imbuga za Rutura

01/26/24 14:1 PM

Umutwe wa M23 wagaragaje akababaro wateye n’igitero cya FARDC mu gace ka mweso cyahitanye inzirakarengane z’abasivile 20 uvuga ko udashobora kubyihanganira ndetse ko ugiye guhiga intwaro iri kwifashishwa muri ubu bwicanyi.Ni igitero cyagabwe kuri uyu wa Kane tariki 25 Mutarama 2024 mu gace ka Mweso muri Teritware ya Masisi ahagenzurwa n’uyu mutwe wa M23 umaze iminsi uhanganye n’igisirikare cya Leta ya Congo FARDC gifatanyije na FDLR n’abandi baje kugitera ingabo mu bitugu.

M23 ivuga ko muri iki gitero hakoreshwe intwaro za Rutura harimo imbunda yo mu bwoko bwa Katiusha irasa kure ndetse n’indege zitagira abapilote zizwi nka Drone.Mu itangazo ryashyizwe hanze na M23 yavuze ko nyuma y’iki gitero hagaragaye ibibabaje, aho imirambo y’impinja , iy’abagore n’abagabo , yari iri kumabaraza , inzu , insengero , n’amashuri byasenyutse”.

Muri iri tangazo rya M23 yakomeje igira ati:” Bimaze kugaragara ko ubutegetsi bw Kinshasa bwamaze kunanirwa ku rugamba , bukaba bwarananiwe guhangana n’abarwanyi ba M23 none abarwanyi babwo bahinduye umuvuno batangira kwica abasivile”.Uyu mutwe ukomeza uvuga ko utahwemye kugaragariza Umuryango Mpuzamahanga ubu bwicanyi bukorerwa abasivile bukorwa na Leta ya Leta Iharanira Demokarasi ya Congo kandi ko bugize ibyaha by’intambara byibasiye inyo k’umuntu none bikaba bikoemeje kwiyongera uko iminsi ishira”.

M23 yavuze ko ibi byose ari Perezida Felix Tshisekedi ubiri inyuma bityo ko akwiye kuryozwa ubu bwicanyi akorera abaturage b’abasivile.Iri tangazo risoza rigira riti:” M23 kandi ifite umurongo n’Inshingano zo kurinda abasivile kandi ntizihanganira ibi byaha bikomeje kwisubiramo”.Mu kiganiro Umuvugizi wa M23 Willy Ngoma yagiranye n’ikinyamakuru Bwiza TV yavuze ko abarwanyi b’uyu mutwe bagiye gushakisha intwaro yakoreshejwe mu kwica bariya basivile kugira ngo nayo bayifate ntikomeze kubahekura, ikoreshwa mu kwivugana abasivile bo mu bice bigenzurwa na M23.

Isoko: RadioTv10

Previous Story

Nkore Iki ?: Umugabo wanjye yateye inda mukuru wanjye kandi namukundaga cyane

Next Story

Umudage watozaga Liverpool afashe umwanzuro ukomeye

Latest from Inkuru Nyamukuru

Ninde ufite imodoka ihenze muri Africa?

Afurica ni umwe mu migabane ufite ubukungu buri kuzamuka neza ndetse bibakaba akarusho nyuma y’umutungo kamere twibitseho niyo mpamvu umunsi.com twagize amatsiko yo kubacukumburira
Go toTop