Advertising

Manager wa Diamond Platnumz ari mu gihombo gikomeye

01/21/24 8:1 AM

Nyuma y’aho Radiyo ye ihiriye , Manager wa Diamond Platnumz yagiye mu gihombo.

Sallam SK manager wa Diamond Platnumz wizerwa cyane yatunguwe na Radiyo ye Mjini FM yahiye yose igakongoka.Iyi mpanuka yabaye ku wa 12 Mutarama 2024 gusa bikomeje kugaragara ko Sallam yakozweho cyane n’iki gihombo.

Amakuru yavugaga ko ngo kuva uyu mukire yagura iyi Radio ya Mjini FM atigeze yongera guhuza na Diamond kugeza umunsi ishya dore ko ngo hari bashize amezi 4 batagaragara mu ruhame.

Bivugwa ko Sallam yaguze MJINI FM kugira ngo ahangane na Radio yambere muri Tanzania Wasafi FM ya Diamond Platinumz.

Sallam yagize ati:” Turi gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo hamenyekane impamvu y’inkongi.Tuzi icyo MJINI FM yari itumariye, kandi twiteguye kongera kuyubaka ikongera igakora nk’uko byari bisanzwe birakorwa vuba”.

Ushinzwe kuzimya inkongi mu Mujyi wa Dar Es Salaam C.I Kulwa Nzelekela yavuze ko inkongi yibasiye igice cya Studio agaragaza ko bari mu iperereza

Sponsored

Go toTop