Miss Uwicyeza Pamella yatangaje ko agiye kwiyunga kuri Naomie , Miss Mutesi Jolly n’abandi bamaze kugana youTube.
Nyuma y’aho abandi bakobwa banyuze mu irushanwa rya Miss Rwanda barimo Mutesi Jolly, Misss Mwiseneza Josiane, Naomie , Kayumba Darina n’abandi bafungukiye amaso bagakora Konti kuri YouTube , umugore wa The Ben nawe ati:” Reka tugerageze”.
Ibi yabitangaje anyuze kumbuga nkoranyambaga ze [ Instagram story ].Mu magambo agaragaza ko yigeze kubisabwa n’abantu.Uwicyeza Pamella yagize ati:” Maze igiye nakira ubusabe bwanyu mwese bwo gufungura YouTube Channel.
“Nabitekerejeho kabiri rero nsanga nkwiriye kubikora kabone n’ubwo bizangora ho , ariko se kuki ntabiha amahirwe.Ubuzima busendereye ibihe byo kwibuka ni bwiza.
“Maze igiye niga uko nareka kwihugiraho , nkakora ibyo ntigeze ntekereza gukora na mbere ariko rwose ngiye gufungura YouTube Channel kandi nzabaha Content Nziza cyane”.
Panella yavuze ibi mu gihe we n’umugabo we bamaze iminsi mu kwezi kwa Buki , muri Kenya nkuko byagiye byerekanwa n’amafoto n’amashusho bo ubwabo bashyira hanze.
Miss Mwiseneza Josiane yasubukuye ibiganiro yakoreraga kuri YouTube.
YouTube channel ya Miss Mutesi Jolly
Channel ya YouTube ya Nishimwe Naomie