Nyuma y’ibyavuzwe Marina yagize icyo avuga.
Umuhanzikazi Marina Deborah uri ku isonga mu bakobwa bahagaze neza muri muzika Nyarwanda yavuzwe cyane mu rukundo n’umusore nawe w’umuhanzi witwa Yvan Muziki, uyu mukobwa yaciye impaka kubyavuzwe byose.
Uyu muhanzikazi adaciye ku ruhande yeruye maze avuga ko we n’uyu musore Yvan Muziki batari mu rukundo ahubwo bombi ari inshuti cyane bitandukanye nuko abanti babifata.
Marina Deborah yavuze ko nta mukunzi agira kandi ko aheruka kujya mu rukundo cyera niko gushyira akadomo ku nkuru zari zimaze iminsi zivugwa ko yaba ari mu rukundo n’uyu musore Yvan Muziki.
Uyu mukobwa yabitangaje ubwo yari mu kiganiro kuri Radio Rwanda mu kiganiro urubura rw’imikino.