Tiwa Savage yagiye kurega Davido kuri Polisi

10/01/2024 10:08

Urwango rwa Tiwa Savage na Davido rumaze gufata indi ntera kugeza ubwo uyu muhanzikazi yamaze no kubigeza muri Polisi.

 

Davido na Tiwa Savage ni bamwe mu bahanzi bakomeye bakuye umuziki wa Nigeria muri icyo gihugu bawujyana mu mahanga aho bahawe ibihembo bitandukanye bakora indirimbo mpuzamahanga barakundwa n’ibinyamakuru barabyandika.

Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Mutarama 2023, nibwo twabonye urwandiko Tiwa Savage yandikiye Polisi yo muri Nigeria asaba kwishinganisha kubera uburyo Davido yamuteye ubwoba kuri Telefone no kuri kumagambo ngo bigaterwa n’umubano Tiwatope afitanye na Sophia wabyaranye na Davido.

 

Mu ibaruwa dufitiye kopi, Tiwa Savage yandikiye Polisi ya Lagos, yagaragaje ko Davido yamuteye ubwoba kuri Telefone nyuma yo gushyira kuri Instagram ye ifoto ye na Sophia wabyaranye umwana na Davido gusa ngo uyu muhanzi akaba atita kuri uyu mwana.

 

 

Tiwa avuga ko kumutera ubwoba , Davido yagerageje no kuvugisha abashinzwe kureberera inyungu za Tiwa nabwo abatera ubwabo.Tiwa Savege yagize ati:”Tariki 23 Ukuboza 2023, nashyize hanze ifoto yanjye na Sophia,nta mwanya ushize Davido yahise yandikira abamfasha muri muzika”.

 

Tiwa Savage avuga ko Davido atari akwiriye kumufata nabi na cyane ko yahamubereye akamureberera umwana we n’umugore babayeho nabi.Ibi byatumye n’inshuti za Davido zimwandikira cyane buri mwanya nabyo bikamutera ubwoba.

Previous Story

Yahatirijwe gukuramo inda ubwo yari afite imyaka 17 gusa arabyanga ! Iyo nda yaje kuvamo umuhanzi Justin Bieber

Next Story

Enjoy ya Jux na Diamond Platnumz ku rutonde rw’indirimbo 10 Lupita Nyongo azumva muri 2024

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop