Otile Brown yabonye umujyanama mushya bahoze bakundana

06/01/2024 19:19

Umuhanzi wamamaye muri Afurika Otile Brown , yabonye umujyanama mushya mu bya muzika usimbura Noriega bari bamaranye igihe.Mumbi Maina ugiye kumufasha mu bya muzika barakundana babyarana umwana arapfa.

 

Uyu mukobwa watandukanye na Otile Brown bahoze bakundana gusa baza gutangazako batandukanye mu buryo buziguye.Otile Brown ubwe anyuze kumbuga Nkoranyambaga, yatangaje ko agiye kongera guhuza imbaraga na Mumbi Maina akamubera umujyanama mu bya muzika.

Otile Brown yagize ati:”Urakaza neza mu ikipe yacu Captain Mumbi Maina.Twishimiye ku kwakira kandi twiteguye gukorana neza nawe.Tuzakorana, Duterimbera, kandi dukure.Manager Mushya”.Otile Brown yashimiye uwahoze amufasha mu bya muzika , agaragaza urugendo banyuranyemo.

 

Ati:”Gukorana na Noriega byampaye ubundi bumenyi.Umuhate we no gukunda ibintu byaranzamuye nk’umuhanzi.Nzahora mpa agaciro ugukorana kwacu”.Yakomeje avuga ko yiteguye ibyiza mu minsi iri imbere.

Previous Story

“Respect” Indirimbo ya Abe Star yahuriyemo na John Lee Yageze hanze!

Next Story

Lupita Nyong’o yariye inzoka

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop