Lupita Nyong’o yariye inzoka

06/01/2024 19:43

Icyamamarekazi muri Black Panther, Lupita Nyong’o yahisemo gufungura inzoka ubwo yari yasohokeye muri Benin.Uyu mukobwa yavuze ko inzoga iryoha nk’inkoko.

 

Ahari ushobora gutekereza ko ari ibitekerezo bihimbano gusa, uyu mukinnyi wa Filime wamamaye nka Lupita Nyong’o ubwe yagaragaye mu mashusho ari kurya inzoka ku nshuro ya mbere mu buzima bwe. Yayiriye ubwo yari yasuye Igihugu cya Benin.

Anyuze kumbuga Nkoranyambaga ze Lupita Nyong’o bivugwa ko arembejwe na ‘Depression’ yatewe na Selema Masekela wamwangirije urukundo kugeza batandukanye, yashyizeho amashusho yatembereye muri Afurika y’Iburengerazuba mu gihugu cya Benin ari naho yaririye inzoka.

 

Uyu mukobwa wamamaye cyane muri Cinema, yavuze ko inzoka ziryoha nk’inkoko.Mu mashusho yashyize hanze , yari yicaye ku ntebe isanzwe, afashe isahani iriho ayo mafunguro.Ati:”Bagore bagabo, muzambera abatangabuhamya ngiye kurya inzoka (Viper) yo muri Benin.Ni kunshuro ya mbere mu buzima bwanjye”.

Lupita , yavuze ko inzoka yajyaga kurya idakanganye nk’uko isanzwe imeze ubusanzwe arinzima. Ati:”Sinarindakaryaho inzoga bwa rimwe, ariko reba ntabwo iteye ubwabo nk’uko isanzwe,imeze nk’inkoko”.

 

Nyuma y’aya magambo yahise agerageza kuryaho, avuga ko iryoshye nk’inkoko.Yakomeje kuyirya ariko yirinda kurya uruhu.

Advertising

Previous Story

Otile Brown yabonye umujyanama mushya bahoze bakundana

Next Story

Meddy ari kubegereza Imana ! Jay Rwanda yakiriye agakiza

Latest from Cinema

Go toTop