Advertising

Dolly Parton yasobanuye impamvu yatumye asimbuza kubyara umuziki

12/25/23 16:1 PM

Umuhanzikazi Dolly Parton ari kwicuza kubera kwibagisha umubiri agamije kwigira mwiza.Uyu muhanzikazi yemeza ko kugira abana byari kubangamira impano ye yo kuririmba.

 

Dolly Parton wamamaye mu ndirimbo zirimo ; Coat Of Many Colors’ yatangaje impamvu yatumye atabyara umwana n’umwe mu buzima bwe , agaragaza ko yicuza cyane igikorwa yakoze cyo kwibagisha.Dolly ukundwa n’abatari bake, yagaragaje ko kujya munsi y’icyuma bakamubaga biri mu bimutera agahinda.

 

Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru  Saga Magazine yahishuye ko yatekerezaga ko kwibagisha ntacyo bitwaye, avuga ko atari bushidikanye kujya kwicuza akimenya ko ari amakosa.Agaruka kukutagira umwana yagize ati:”Imana ntabwo yemeye ko ngira umwana kugira ngo abana bose bazabe abanjye”.

Dolly yagaragaje ko kuba ataragize umwana atajya abyicuza.Yagize ati:”Ntabwo nigeze mpomba byinshi nk’uko nshobora kubitekereza”.Dolly Parton avuga ko icyo yicuza ari ukubagwa agamije kwihindura.

 

Yagaragaje ko impamvu yatumye atabyara ari uko biba bigoye k’umuhanzikazi.Ati:”Njye narimfite umuziki nk’impano yanjye kandi binsaba guhora ndi kugenda genda , nzunguruka Isi.Iyo nza kugira abana rero nzi neza ko ntari bugumane nabo kandi nkaterwa ubwoba nuko nashoboraga kuzabapfira”.Nubwo ashaje Dolly w’imyaka 77 avuga ko ikintu atinya ari ukuzana umwana ku Isi.

Afatiye mu gitabo yanditse , yagaragaje ko Imana itatumye igira umwana kugira ngo abana bose bazabe abe.

REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO COAT OF MANY COLORS

Sponsored

Go toTop