Nyuma yo kutumvikana mu bukwe ababutashye bose barwanye maze ubukwe buhinduka urugamba

22/12/2023 17:22

Inkuru ikomeje kuvugisha benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga ni inkuru y’amashusho yafashwe mu bukwe aho abari mu bukwe bose bari bari kurwana ndetse wagira ngo mu bukwe Hari habayemo amarushanwa yo kurwana.

 

 

Mu mashusho yanyujijwe ku rukuta rwa X rwahoze rwitwa Twitter, niho amashusho yo mu bukwe bwabereye mu gihugu cy’u Buhinde abatumirwa n’abageni bari kurwana abantu benshi bakomeje gutangazwa nayo mashusho bibaza icyateye iyo mirwano yabuze gica cyane ko buri umwe yari ari gukubita uwo abonye hafi.

 

 

Nk’uko byakomeje gusakara hirya no hino ku mbugankoranyambaga, biravugwa ko mbere yo kurwana muri ubu bukwe Hari ibyo batumvikanyeho neza bityo biza gutera imirwano muri ubu bukwe ndetse iyo mirwano yaje gusakara hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

 

 

Aya mashusho yakomeje gusakara ubwo yashyirwaga ku rubuga rwa X aho buri umwe yayabonaga akihutira kuyasangiza mugenzi we bityo biza gutuma ayo mashusho asakara ndetse anarebwa n’abantu benshi cyane.

 

Icyakora abari muri ayo mashusho ntibabashijwe kumenywa imyirondoro yabo cyane ko uwasangije ayo mashusho ku rukuta rwa X ntakintu yigeze abivugaho ngo avuge abo bantu cyangwa ngo ubwo bukwe ngo bwari ubwande. Icyakora biravugwa ko ubu bukwe bwabereye mu gihugu cya India.

 

 

 

 

Source: indiatimes.com

Previous Story

RIP Nathalie ! Umugeni yarozwe ku munsi w’ubukwe bwe, maze apfa nyuma y’iminsi ibiri ubukwe burangiye

Next Story

The Ben yashyikirije akayabo k’amafaranga uwatahuye izina ry’indirimbo ye ‘Ni Forever’

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop