Advertising

The Ben yashyikirije akayabo k’amafaranga uwatahuye izina ry’indirimbo ye ‘Ni Forever’

23/12/2023 10:19

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yahaye Karemera Monique amafaranga angana n’Amadorali 500 arenga ibihumbi 600 by’Amafaranga y’u Rwanda nyuma yo kumenya izina ry’indirimbo ye mbere y’uko isohoka.

 

Ubwo The Ben yajyaga gushyira hanze indirimbo ye nshya yakoreye umugore we, yasabye abafana be n’abandi kuvuga izina ryayo, agaragaza ko uzabasha kurivuga azahabwa $500.

Benshi batangiye gutanga amazina gusa ntibyatinze, The Ben na Junior Giti batangaza ko uwatsinze ari Karemera Monique.

The Ben yagize ati:” Mbere y’uko dusohora indirimbo turashaka guha igihembo umuntu watsinze, Karemera Monique. Abantu bazi Karemera Monique badufashe aduhamagare”.

Ku munsi wo ku wa Gatanu tariki 22 Ukuboza nibwo Karemera Monique yashyize hanze amashusho avuga ko yakiriye amafaranga ye ashimira The Ben.

Previous Story

Nyuma yo kutumvikana mu bukwe ababutashye bose barwanye maze ubukwe buhinduka urugamba

Next Story

🔴Live: Umuhanzikazi Zahara ari gushyingurwa mu cyubahiro

Latest from Imyidagaduro

Go toTop