Advertising

Perezida Kagame yirukanye abasirikare bakomeye mu ngabo z’u Rwanda

30/08/2024 06:37

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ingabo w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yirukanye Maj Gen Martin Nzaramba na Col Dr Etienne Uwimana mu ngabo z’u Rwanda.

Itangazo rya Minisiteri y’Ingabo rivuga ko hari abandi basirikare ku rwego rwa Ofisiye bo hejuru na ba Ofisiye bato 19 nabo birukanywe.

Maj Genel (Rtd) Martin Nzaramba wirukanywe mu ngabo z’u Rwanda yakoze inshingano zitandukanye zirimo no kuba yarayoboye Ikigo cy’Ishuri rya Gisirikare cya Nasho.

Yavukiye i Mpigi muri Uganda mu 1967, aho umuryango we wari warahungiye. Ni umwe mu basirikare bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Col Dr Etienne nawe yirukanywe yari aherutse kugirwa Umuyobozi w’Ishami rishinzwe serivisi zo gucisha abantu mu cyuma mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Perezida kandi yirukanye anahagarika amasezerano y’akazi ku basirikare 195 bafite amapeti atandukanye.

Previous Story

Yago yavuze ko ahunze igihugu kubera agatsiko k’abashatse ku mwica

Next Story

Jihad yagize icyo avuga ku mashusho y’urukozasoni amugaragaza ari kwinisha

Latest from Politike

Go toTop