Advertising

Wema Sepetu niwe wumukunze urukundo nyarwo kuko yari akennye ! Ifoto ya Diamond Platinumz na Wema Sepetu ikomeje kuvugisha benshi

11/07/23 10:1 AM

Icyamamare muri Muzika ya Tanzania ndetse no muri Afurika yose Diamond Platnumz akaba umuyobozi wa Wasafi kompanyi ifite abahanzi, television ndetse na Radio, akomeje kuvugisha benshi ku mbugankoranyambaga ndetse siwe gusa kuko na Wema Sepetu nawe yatangaje benshi.

 

Uyu mugore Wema Sepetu ni we mugore Diamond Platnumz yakundanye nawe bwa mbere, ndetse uyu mukobwa niwe wakunze uyu muhanzi mu minsi Diamond Platinumz yari adatunze ibyamirenge nk’uko ubu ari umwe mu bagabo batunze agatubutse mu gihugu cya Tanzania.

 

Byose Bijya gutangira byahereye ku mbugankoranyambaga, aho hasakaye ifote ya Diamond Platnumz ndetse arikumwe na Wema Sepetu, iyo foto yari iyacyera cyane mu minsi Diamond Platnumz yari atangiye gukora umuziki ndetse Ari kwamamara cyane.

 

Abakoresha imbugankoranyamaga bose bakomeje kwemeza ko uyu mugore Wema Sepetu ariwe mugore wakunze Diamond Platinumz urukundo nyarwo kuko ngo niwe wamukundiye uko yari ameze muri bya bihe Diamond Platinumz Atari afite amafaranga menshi.

Bongeyeho ko kuri ubu abakobwa Bose bakundana na Diamond Platnumz akenshi bamukurikiraho amafaranga kuko kuri ubu uyu mugabo yabaye icyamamare cyane, afite amafaranga menshi ndetse n’umwe mu bahanzi bafite indege yigenga muri Afurika, ibyo byose abantu babyifashishije mukuvuga ko kuri ubu bigoye ko yabona umukobwa cyangwa umugore umukunda urukundo nyarwo bigahamywa nuko ntawe bakirambana kabiri.

 

Icyakora abantu benshi bakomeje kuvuga ko bikwiye ndetse ko burya iyo ukoze cyane byose bigenda neza kuko Diamond Platinumz yakoze cyane kuri ubu akaba Ari umwe mu bahanzi bicyitegererezo muri afurika hose ndetse batunze agatubutse.

 

Source: News Hub Creator

Sponsored

Go toTop