Umukobwa w’uburanga budasanzwe Ndekwe Paulette , arimo kwitegura guhararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Cosmo World 2023, azabera muri Malaysia ku wa 29 Ugushyingo 2023.
Uyu mukobwa asanzwe ategura amarushanwa ya Rwanda Global Top Model na Miss Global Beauty Rwanda agamije gufasha Abanyarwanda benshi kwitabira amarushanwa mpuzamahanga.Imibare igaragaza ko uyu mukobwa amaze kohereza hanze Abakobwa 6 mu bikorwa bishingiye ku mideri n’ubwiza.
Uyu mukobwa yaherukaga guhagararira u Rwanda muri Miss Globe 2020 aza no kuboneka mu bakobwa batanu babaye Nyampinga ndetse yegukana n’ikamba ry’igisonga cya Kane.