Umuhanzi Diamond Platnumz yongeye kugaragara ari kumwe na Shakib Cham Lutaaya bari kuganira basa n’abahuje urugwiro ndetse banasangira icyo kunywa.
Aba bombi bagaragaye bicaye hamwe biteretse icyo kunywa , bari kuganiro bahuje urugwiro.Benshi bemeza ko aya mashusho atari ayo muri 2022 ubwo bombi bahuraga bwa mbere Zari amaze gutangaza ko ari mu rukundo na Shakib Cham Lutaaya.
Amakuru avuga ko bwa mbere Shakib yahuye na Diamond Platnumz ubwo bari kumwe n’abana Zari yabyaranye n’uyu muhanzi , mbere gato y’uko aza mu Rwanda akanabazana.
Muri aya mashusho Shakib yari yafashe biganza byaba bana , ndetse anagaragara ari guhoberana na Diamond Platnumz.
[irp]