Marry Love na Nikhan bashyize hanze indirimbo nshya ‘C’est Tout’ basaba abakundana kujya bahitamo rimwe na Nikhan bahuriye munzu imwe ifasha abahanzi Nikhan Lebal, ikaba iy’uyu muhanzi bafatanyije.Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano nibwo bahise batangira umushinga w’indirimbo bise ‘C’est Tout’.Iyi ndirimbo yavuzwe cyane muri muzika y’u Rwanda mbere y’uko isohoka, irimo ubutumwa bwibanda kubakundana ubwabo , aho bashatse gufasha urubyiruko nk’uko Igena Love yabidutangarije.
Uyu muhanzikazi yavuze ko ijambo ‘Cest Tout’ , ari igisobanuro cyo kunyurwa n’ibyo ufite ugashyiraho akadomo bityo ngo no mu rukundo bikaba ariko bigomba kugenda.Mu magambo ye yagize ati:” Mu by’ukuri iyi ndirimbo yanjye na Nikhan irimo ubutumwa bitandukanye busaba abantu kumenya guhitamo urukundo no guhamana urwo bafite”.
Yakomeje agira ati:” Hari ubwo abantu bakundana ariko wajya kureba ugasanga muri bo harimo umwe utaranyuzwe mbese atazi gufata uyu mwanzuro, iyi ndirimbo rero twizeye ko iba isomo ryiza”.
Marry Love na Nikhan bashyize hanze indirimbo nshya ‘C’est Tout’ basaba abakundana kujya bahitamo rimweni umwe mu bakobwa bazi neza impamvu bari mu muzika kugeza ubu nk’uko abyivugira.
REBA HANO INDIRIMBO ‘C’EST TOU’ YA NIKHAN NA MARRY LOVE