Advertising

Afata nyirabukwe nk’umwamikazi ! Umugore yagaragaye ari guca inzara nyina w’umugabo we maze bibera isomo abagore bose

31/10/2023 16:38

Muri iyi myaka tugezemo biragoye kubona umugore Ari inshuti cyane na nyina w’umugabo we ni ukuvuga nyirabukwe. Gusa mi myaka yagiye ishira wasangaga umugore afata neza nyina w’umugabo we hahandi babaga Ari inshuti kuburyo umugore yafataga nyirabukwe nka nyina umubyara.

 

Nibyo byatunguye abantu benshi hirya no hino ku mbugankoranyambaga aho hasakaye amashusho y’umugore wagaragaye Ari guca inzara za nyirabukwe ndetse bari guseka bishimanye ibintu bidakunze kubaho cyane muri iyi myaka tugezemo.

 

Muri ayo mashusho umugore yagaragaye yicaye ku gatebe, Ari gucira nyirabukwe inzara, ubwo nyirabukwe nawe yari arambirije mu ntebe mbese nk’umwamikazi bari gukorera amasuku, ibyo bintu byakoze ku mitima yabatari bacye hirya no hino ku mbugankoranyambaga.

 

Ayo mashusho yanyujije ku rukuta rwa TIKTOK aho uyu mugore ndetse na nyina ubyara umugabo we ni ukuvuga nyirabukwe bagaragaje ko bafitanye umubano ukomeye maze bibera urugero abandi bagore kujya bita kuri ba nyirabukwe neza nk’uko uyu mugore yabikoraga.

 

Abantu benshi bakomeje kugaragaza ko bishimiye ibyo bintu aho bagiye ahandikirwa ibitecyerezo maze umwe agira ati”nanjye ndifuza kuzamera gutya”

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

Source: thetalk.ng

Previous Story

Umuhanzi Mbosso yagiye kurubyiniro mu myambarire yatunguye abantu benshi

Next Story

Ese byagenda bite igihe ushyingiwe n’umukobwa ukunda cyane mwagera murugo ugasanga yaratakaje ubusugi ?

Latest from Inkuru Nyamukuru

Amavubi yatsinze Benin ayirusha

Ikipe y’Igihugu y’uRwanda Amavubi yatsinze Bénin ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’afurika 2025 kizabera muri Morocco, n’Umukino w’Umunsi wa 4 mu
Go toTop