Advertising

Paula yavuze kubyo kuba atwite nyuma y’aho umukunzi we Marioo avugiye ko azamukwa Miliyoni 100

10/30/23 8:1 AM

Urukundo rwa Paula na Marioo rwavuzwe cyane nyuma yo gutandukana na Rayvanny, uyu muhanzi yahise afatirana uyu mwana wari mu gahinda ko kubura umukunzi amwitaho kugeza ubwo ashobora kuba yamuteye inda.

 

Abinyujije kuri konti ye ya Instagram Marioo yagize ati:” Amahirwe masa rukundo rwanjye Paula Kajala , ndakwishimiye , sinategereza ” [ Congratulations my love Paula Kajala Proud of you , I can’t wait ].

 

Asubiza ubu butumwa yagize ati:” Ndagukunda”. Marioo yirinze kugira icyo avuga cyatumye amubwira ngo amahirwe masa gusa benshi bemeza ko ashobora kuba atwite nk’uko byavuzwe mu butumwa.

 

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru Frida Kajala n’umukobwa we , bagaragaje ko ntagutwita guhari, Paula avuga ko gutwita atari ibintu byo guhisha, yemeza ko buri kimwe bazakimenya mu gihe kidatinze.

 

Frida Kajala agaruka k’ubutumwa bwa Mario [ Congratulations] , yavuze ko umukobwa we yafunguye iduka rishya bityo ngo akaba aribyo bamwifurizaga.

 

Benshi bemeza ko ibi byatangajwe n’umunyeyi we ari ukuyobya amarira ngo na cyane ko Marioo na Paula aribo bazi uko ubuzima bwabo bumeze bityo ngo no kuba atwite akaba arintacyo yabimenyaho.

 

https://www.instagram.com/p/Cy-x7xXI1dm/?igshid=MzRlODBiNWFlZA==

Sponsored

Go toTop