Muraho neza basomyi bacu, uyu munsi twabateguriye inkuru y’urukundo rwa Prisca , umukobwa w’uburanga , umwana wababajwe n’urukundo cyane kuburyo atabashaga no kurya cyangwa ngo avuge (Usige igitekerezo cyawe kimuhumuriza).
N’ubwo benshi batazi uko urukundo rubabaza , Prisca yemeza ko yababajwe narwo ndetse akagera aho yifuza gupfa ariko Imana ikarinda ubuzima bwe.Ubwo yavugaga iby’urukundo rwe yagize ati:”
Ndi umwari w’uje uburanga , ndi umutoni w’uje umutima mwiza kandi ndakunda nkakundwakaza. Si nemera ko ubugwa neza bwatuma umuntu ababazwa ndetse agafatiranwa ariko byashatse kunyiyereka.
Umunsi umwe ndimo ngenda, nahuye n’umusore wari wambaye neza, umusore wasaga n’ufite uburyo abayeho ndetse agasa n’utazi uko gukena bisa.Uyu musore akinyuraho yarahindukiye ankubita amasomo bimwanga munda, azamuka ankurikiye tugeze imbere ambaza amazina , nanga kuyamubwira , ansaba numero nanga kuzimubwira ndetse anyaka umwanya ndawumwima, ndamureka ndakomeza ndigendera.
Uyu musore ntabwo yigeze ampa agahenge kuko kuva icyo gihe , ntabwo yigeze atuma ryama.Sinzi uko yashatse iwacu arahamenya, sinzi uko yabonye numero yanjye.Nyuma y’iminsi 2 rero, uyu musore yashatse yantegeye ahantu nakundaga kunywera icyayi, nawe mbona aricaye ndetse ambwira ko ibyo nafashe byose yabyishyuye, arangije amfumbatisha amafaranga mu ntoki.
Kuko twari mu bantu nabuze uburyo mwiyaka cyangwa ngo nyamusubize cyakora nakoze uko nshoboye , ndagenda ndiyishyurira , ubundi ndataha.Amagambo yakoreshaga n’uburyo yakomezaga anyereka ko ankunda , nibyo byatumye umunsi umwe muha umutima wanjye.
Namuhaye umwanya , turaganira, hashira nk’ukwezi dukundana , naramukunze cyane , naramuhaye umutima wanjye wose, naramwimariyemo, ntacyo ashaka ngo akibure.Nibwo bwambere narinkundanye kandi nibwo bwambere narimpaye umuntu umutima wanjye.
Umunsi umwe , nagiye kumusura aho yari atuye, maze ngezeyo nsanga yo undi mukobwa ngo nawe bakundanaga , nsanga bari mu buriri.Uyu musore yaramfashe arambwira ngo mubabarire.Aranyinginga, birangira mubabariye.Hadaciye kabiri nanone ndongera musangana n’undi kuko nakundaga kujyayo ntamubwiye kenshi.
Byageze aho umutima wanjye uraremererwa , ndababara cyane ndetse mbura amahitamo.Nageze aho ntifuzaga kongera guhura nawe , nyamara narimaze kumwizera.Nararize ndababara, ndangije ndihanagura, ariko sindabona umuntu wabasha kunkiza igikomere nagize muri icyo gihe”.