Umunyarwandakazi wihebeye umuziki gusa akaba yarabaye hanze yarwo cyane, yatangaje ko nta rukundo ruri hagati ye na Harmonize, agaragaza ko ari inshuti zisanzwe nk’abandi bose ndetse ko bahuzwa n’umuziki gusa.
Uyu muhanzikazi uri muri Uganda kuri ubu , yitandukanije n’ibinyoma bimaze iminsi bivuga ko akundana na Harmonize na cyane ko uyu muhanzi Konde Boy, yagiye agusha mu mutego w’ikinyoma ibinyamakuru byinshi , haba ibyo mu Rwanda , Tanzania na Uganda kubera imyitwarire ye ari kumwe na Laika bikandika ko bakundana.
Mu mwaka washize nibwo Laika Umuhoza yagiye muri Tanzani aguhura bwambere na Harmonize ibyo we yise ‘Business Trip’, cyangwa se urugendo rw’akazi.Uyu muhanzi yavuze ko uretse kuba baraganiraga kumbuga nkorambaga bisanzwe bataziranye ngo ntanubwo bari barahura uretse ko aribwo bari babigezeho bwambere.
Nyuma y’uko guhura ngo nibwo batangiye kwishyiraho ‘Tattoo’ zisa ziri no mu byavugishije benshi bakabyita urukundo ndetse byanagaragariraga buri wese ko bashobora kuba bakundana na cyane uyu umaze kuba umuco wa Harmonize ubwe.
Laika yeruye avuga ko nta rukundo afitiye Harmonize ko nta nibyiyumviro amufiteho ndetse yemeza ko azi neza ko na Harmonize aruko atigeze amukunda.Ubwo yaganiraga na Bukedde TV , nk’uko Mbu cyo muri Uganda kibitangaza ngo yagaragaje ko we na Harmonize ari ‘Music Partners’ bafatanya muri muzika gusa ashimangira ko ntaby’urukundo hagati yabo.
Yagize ati:” Harmonize ni inshuti yanjye. Tumaze imyaka irenga 3 turi inshuti kuko twaravuganaga ariko tutarahura na rimwe.Yabonaga urugendo rwanjye nk’umunyamuziki nyuma aba aribwo dupanga gukorana indirimbo.Ubwo rero murumva ko byari akazi.
Amashusho yagaragaje njye na Harmonize turi kubyina yari , Challenge yanjye y’indirimbo narimaze gushyira hanze.”.Abajijwe niba kuba barishyizeho Tattoo zimwe hari aho bihuriye n’urukundo. Laika yagize ati:”Twarahuye kandi turi inshuti , ubwo rero icyo gihe yishyizeho Tattoo nanjye nyishyiraho.Niba ubibona neza, iyi Tattoo niy’amanota ya muzika. Nta byiyumviro na bito mufitiye kandi nawe nuko.Turi inshuti magara”.