Advertising

Lupita Nyong’o wamamaye muri Filime Black Panther yabenze umukunzi we avuga ko atakimwizera buri wese aca ukwe

10/20/23 5:1 AM

Umukinnyikazi wa Filime Lupita Nyong’o uri no mu bakobwa batunze agatubutse ku Isi, yatangaje ko yatandukanye n’umukunzi we Selema Masekela batangiye gukundana kumugaragaro mu 2022.

 

Uyu mugore w’imyaka 39 , yatandukanye na Selema Masekela w’imyaka 51 binyuze mu butumwa yanyujije kumbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa 19 Ukwakira 2023 arinabwo yatandukanye nawe nk’uko yabivuze mu byo yanditse.

 

Uyu mugore w’Umunya-Kenya watwaye ibihembo bitandukanye, yagize ati:” Ningombwa noneho ko mbasangiza ukuri kwanjye k’ubuzima bwanjye ndetse nukwitandukanya n’umuntu ntacyizera.Rero kugeza ubu hari ibintu byinshi birikujya mbere muri iyi Si, kandi ibitekerezo zanjye ziri kuri abo bari kubabara.

 

Naje kwisanga mu bihe byo kubabazwa rero kubera urukundo gusa ubu ndabona aricyo gihe cyo kwihisha ngahunga ubundi nkazagaruka ahabona mfite imbaraga zamfasha kuvuga ngo , uko byagenda kose ubuzima bwanjye nibwo bw’ingenzi.

 

Rero nagira ngo nibutse ko , ikigero cy’uburibwe ndimo kwiyumvamo , kingana n’ubushobozi bwanjye mfite bwo gukunda. Rero mpisemo uburibwe , nkihingamo umuhate wo kumfasha kwemera ubuzima bwanjye uko buri kandi nkizera ko ibi nabyo bizarangira”.

 

Lupita Nyong’o yongereyeho amagambo agira ati:” Ibi ndabibabwira ngo mubingumanire kandi nzi neza ko , ubumenyi mfite buzaba ubw’ingenzi kuwundi muntu nawe uzaba ari guhangana no guhunga uburibwe. #BreakUp#”.

 

Uyu mugore yavuze amagambo agaragaza neza ububabare ashobora kuba yaragiriye mu rukundo amazemo umwaka we na Selema Masekela w’imyaka 51 y’amavuko.

 

Selema Masekela, amazina yiswe n’ababyeyi ni Selema Sal Mabena Masekela.Ni Umunyamerika w’Umuhanzi, Umukinnyi wa Filime Umunyamakuru ndetse akaba umuhanga mu gusesengura imikino, itandukanye.

 

Selema Masekela yavutse kuri nyina wo muri Haiti na se wo muri Afurika y’Epfo w’umuhanzi wo munjyana ya Jazz. Uyu mugabo w’imyaka 51, yavukiye Los Angeles akurira muri California arinaho yize amashuri ye.

Sponsored

Go toTop