Advertising

Bruce Melody na Ish Kevin bashyizwe mu byamamare bizafungura ibirori bya Trace Awards and Festival

19/10/2023 12:52

Abahanzi Nyarwanda barimo Bruce Melodie , Ish Kevin na Kenny K Shot bashyizwe ku rutonde rw’ibyamamare bizatarama ku munsi wa Mbere hatangizwa ibirori bya Trace Awards and Festival , bigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya Mbere.

 

 

Ibi birori bizatangira ku munsi wo ku wa Gatanu tariki 20 Ukwakira 2023, guhera saa munane z’amanywa kugeza saa Tanu za nijoro.Ibi birori byatumye benshi mu bahanzi umuziki Afurika ifite baza mu Rwanda , byitezweho gusiga indirimbo zitagira ingano abahanzi Nyarwanda bazakorana nabo mu gihe bakwitinyuka.

 

 

Ibi birori bizafungurwa na Bruce Melodie, Kenny K Shot , Dj Tyga Maestro Boomin na Ish Kevin.Ibi birori bizamara iminsi 3 aho biteganyijwe ko ku wa Gatandatu tariki  21 Ukwakira 2023, hateganyijwe umuhango wo gutanga ibihembo kubahanzi bari guhatana mu byiciro bitandukanye muri Trace Awards mu muhango uzabera muri BK Arena.

 

Previous Story

Muri Kenya umukobwa yakubise se umubyara nyuma y’uko azanye inshoreke ye ku kiriyo cya nyina

Next Story

Vava wamamaye nka Dorimbogo yatangaje ko ahugiye mu gutunganya indirimbo z’amatora azaba mu 2024

Latest from Imyidagaduro

Go toTop