Miss Mutesi Jolly yongeye gutangaza amagambo akakaye

17/10/2023 09:07

Miss Mutesi Jolly wiyemeje kurwanira uburenganzira bw’abakobwa yongeye gutangaza ko ntawahagarika urugamba rwo kurwanira uburenganzira bw’umukobwa cyangwa ngo ababuze kuvuga.

 

Uyu mukobwa wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2016 akomeje kuba imbarutso nziza yo kurwanirira umukobwa binyuze mu butumwa atanga umunsi ku munsi ndetse akanakangurira abantu ko umuntu uri kurwanira uburenganzira bwe aba agomba gushyigikirwa aho kurwanywa.

 

Ibi Miss Mutesi Jolly yabivuze ubwo yagarukaga kubantu baba bashaka kubuza abakobwa uburenganzira bwabo bwo kwivugira. Kuri ubu yagarutse kuri ubwo butumwa gusa agaragaza ko aho kubuza abakobwa kuvuga byaruta ugaceceka.

 

Abinyujije kuri Konti ye X , Miss Mutesi Jolly impirimbanyi y’uburenganzira bw’umwana w’umukobwa yagize ati:” Iyo udafite icyo umaze wigira nicyo utwara”

 

Bivuze ngo, niba ntacyo wafasha umwana wumukobwa murugamba arimo rwokwihesha agaciro nokwiteza imbere, byibuze muhe service yo guceceka, uhagarike kumusebya , kumucekesha , niguhora umucira urubanza.

Ariko, ndanabwira uwo ariwe wese ko ururugamba ntawaruhagarika ngo bikunde.#thisisjolly🦅”.

 

Miss Mutesi Jolly avuze ibi nyuma yo gutabwa muri yombi kwa Nkundineza Jean Paul wamuvuze nabi nyuma y’aho Prince Kid akatiwe gufungwa imyaka 5 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Miliyoni 2.

Previous Story

Ubushakashatsi: Dore ibintu byakongerera umugore ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Next Story

Ese Diamond Platnumz yaba yarakize bucece agasubira mukazi abafana ntibabimenye ?

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop