Advertising

Abashinzwe umutekano bafashe abasore n’inkumi bari mu nzu bikingiranye bari mu biteye isoni

10/16/23 7:1 AM
1 min read

Mu gihugu cya Kenya mu Mujyi wa Nairobi, hafashwe abantu benshi cyane urubyiruko inkumi ndetse n’abasore bari bikingiranye mu nzu bari mu biteye isoni, bityo abashinzwe umutekano bo muri iki gihugu cya Kenya bahita babata muri yombi.

 

 

 

Nk’uko bitangazwa n’abashinzwe umutekano mu gihugu cya Kenya mu Mujyi wa Nairobi, biravugwa ko bari bamaze iminsi myinshi bakurikirana ikirego cyo gucuruza inzoga zitemewe ndetse bigakorwa mu ibanga, bityo bari biyemeje kubihashya burundu.

 

 

 

Muri iryo perereza cyangwa muri iyo operasiyo, abashinzwe umutekano bafashe ibicuruzwa bitemewe ndetse bifatwa mu mazu dore ko ngo bari byinshi cyane. Sibyo gusa ubwo bari muri iyi operasiyo hafashwe abasore n’inkumi bari mu biteye isoni bityo abashinzwe umutekano bahita babafunga.

 

Abashinzwe umutekano kandi bakomeje bavuga ko ibi bintu by’abasore n’inkumi akenshi bibera mu mazu yihishe, amazu utacyeka ndetse uri umuntu usanzwe ubona ari ahantu hasanzwe. Niyo mpamvu abashinzwe umutekano bashyizeho maneko akaba ariwe wabahesheje iyo nsinzi yo gufata abo bose.

 

 

 

Abashinzwe umutekano basoje bagira inama urubyiruko kureka kwishora mu busambanyi kuko byangiza ubuzima bwabo. Sibyo gusa hubwo yaburiye abo Bose bakora ibitemewe n’amategeko kubureka kuko iyo bafashwe babihanirwa harimo no gufungwa.

 

Umwanditsi: Byukuri Dominique

 

Source: News Hub Creator

Sponsored

Go toTop