Advertising

Umuraperi Kanye West yahaye amabwiriza akakaye umugore we Censori Bianca amubuza kuzongera kuvuga kandi aramwihanangiriza

10/06/23 22:1 PM

Kanye West yashyiriyeho umugore we amabwiriza  amugenga ashyiramo n’iryo kutazongera kuvuga ndetse amusaba kumwubaha.

 

Umwe munshuti za hafi ya Censori Bianca  umugore Kanye West yasimbuje Kim Kardashian, yemejeza ko uyu mugore yahawe amabwiriza akakaye arimo ibyo agomba kurya, ibyo agomba kwambara ndetse n’uburyo akwiriye kwitwara hashyirwamo n’iry’uko adakwiriye kongera kuvuga.

 

 

Amakuru akomeza avuga ko Censori kugeza ubu atacyitekerereza kugiticye ndetse ko umutwe we wasimbuwe n’intekerezo za Kanye West bigendanye n’ibyo yamtegetse kugira nyambere.Mu nkuru yanditswe na Insiders, bagaragaje ko Censori icyo ategetswe ari ukubaha amategeko ya Kanye West , wabaye Boss we nyuma akaza kumugira umugire.

 

Uyu watanze amakuru yagize ati:”Kanye West yashyizeho amabwiriza Bianca agomba kubahiriza arimo ko atagomba kuvuga , ibyo asabwa kwambara kandi akajya agendera kubyifuzo bya by’umugabo we.Yahawe ubwoko bw’amafunguro kandi agomba kujya arya.Kugeza ubu ntabwo acyitekerereza, abayeho yubaha Kanye West [Umugabo we] kuko yamwumvishije ko ngo ko ari umugabo n’umugore.

 

Uyu muryango wa Kanye West na Censori wagiye ushinjwa cyane kwiyandarika , kwishyira kumuhanda no gukora ibiteye isoni muruhame by’umwihariko muri Venice.Aba bombi kandi bafotowe bishimiye ibihe bagiriye mu mazi , ndetse banafotorwa Kanye West yambaye ubusa.

Sponsored

Go toTop