Abahanzi babiri bavuzwe mu rukundo , batangaje ko bageje inyuma amatariki y’ibitaramo byabo kubera imyiteguro bagikora.
Ariel Wayz na mugenzi we Juno Kizigenza bashyize hanze itangazo rivuga ko begeje inyuma ibitaramo byabo bavuga ko babajwe n’impinduka ariko bizeza abari baguze amatike ko nubundi bazayakoresha muri ibi bitaramo mu matariki ari imbere.
Byari byitezwe ko aba bahanzi bagomba gutaramira i Hannover ku wa 7 Ukwakira uyu mwaka wa 2023, mu Budage ku wa 08 Ukwakira 2023.
Tariki 14 Ukwakira bari bategerejwe Noverge ku ya 21 mu Bwongereza.Kuya 28 muri Suede , kuya 04 Ugushyingo mu Bubiligi.Ibi bitaramo kandi byagombaga gukomereza mu Butaliyani, muri Pologne bigasorezwa mu Bufaransa kuya 25 Ugushyingo uyu mwaka.