Nyuma y’aho ibitaramo bya Beyonce umugore wa Jay z , byinjirije Amerika asaga Miliyari 4 z’Amadorari , hagiye gukorwa Filime ibigarukaho mu buryo bwimbitse.
Ibi bitaramo ‘Ranaissance Tour’ nibyo yamurikiyemo indirimbo ziri kuri Album ye aherutse gushyira hanze.Nk’uko bivugwa mu makuru , uyu mugore maze kuba umwe mu binjirije AMERIKA amafaranga menshi dore koi bi bitaramo bye yise ngo Ranaissance Tour’ bimaze kwinjiza akayabo.
Nyuma yo kubona utu duhigo twose, Kompanyi ikora ibijyanye n’imyidagaduro AMC yatangaje ko igeze kure umushinga wo gutunganya filime izibanda kubitaramo 54 mugore wa Jay Z Beyonce amasemo iminsi ndetse bikaza no guca agahigo ku rwego rw’Isi.
‘Drunk In Love Hit Maker’ Beyonce, yemereye iki kigo gutunganya iyi Filime, nyamara hari ubwo ngo yigeze kubangira gutunganya filime yagombaga kuvuga kuri ‘Formation Tour’ uyu muhanzikazi , yari amaze gukora.Beyonce akunze guca uduhigo ndetse n’ibitaramo bye byinshi bikunze gukorwaho filime dore muri 2007 naho hari ibitaramo bye byakozweho filime.