“Abakobwa babeshwaho no kuryamana n’abagabo ngo babone amaramuko ni ibicucu” ! Kayitavu Mireille yanenze abasore n’inkumi bubakira ingo ku kimero

30/09/2023 20:43

Biragoye ko warenza ingohe umusore ugaragaza umubyimba igihe waba uri umukobwa wifuza gucudika n’umuntu azakangaranya ababareba mugenda,

 

Bikagorana cyane ku basore babonye umukobwa w’uburanga igihe waba ushaka umukobwa wo gucudika uzarangaza abahisi n’abagenzi. Icyakora bigorana cyane iyo imyimvire y’abakobwa n’abahungu batekereza ko uko bagaragara aribyo bizabatunga.

 

Ari naho Kayitavu Mireille ahera anenga abasore n’inkumi bashyize imbere gutungwa no gukorana imibonano mpuzabitsina n’abahaha amafaranga bijyendanye n’uko bagaragara bakanabishingiraho ubuzima bwabo bwa buri munsi bikarangira bishyize ubuzima bwabo mu kaga.

 

Mu kiganiro kirambuye Mireille Kayitavu yagiranye na Tv8 yakebuye abakobwa bumva ko bazabona amafaranga aruko bayahawe n’abagabo.

 

Mireille yagize ati:”Niba uri umukobwa utegereje kuzahabwa amafaranga n’abagabo bagusambanyije menya ko uri igicucu ndetse kandi ni ubucucu kumva ko uzategereza umuntu wakoresheje imbaraga ze ngo aze aguhe amafaranga yakoreye.

 

Nta muryango twagutegerezamo kuko n’ejo hawe hazaza ntahaba hahari , dukeneye umukobwa uzakoresha amaboko kuburyo niyubaka urugo azagoboka umugabo igihe yabuze amafaranga.

 

Igihe cyose uzategereza abagabo ngo baguhe amafaranga bizagorana ko hari umuhungu wakubonamo umugore we wejo hazaza kuko ntawifuza kubana n’umunebwe”.

 

Kayitavu Mireille asanzwe ari umukinnyi wa Filime nyarwanda akaba n’umunyamakuru ,ni umwe muri bacye batoranyijwe kuzagaragara muri Serie ya Film yitwa Imbamutima izibanda k’ubuzima bw’umusore wigize umukene ngo ashake umukobwa umukunda nyakuri.

 

Iyi movie ikaba izajya ahagaragara Taliki 5.Ukwakira 2023. Ni Filim yatewe inkunga na DAM africa ikaba yitezweho kuzahindura amateka ya Filime Nyarwanda haba mu buryo bwo gukina no m’ubutumwa buzayitangirwamo.

 

Ntagihe gishize hahwihwiswa inkuru z’urubyiruko rw’abakobwa bafashe umwanzuro wo kuzajya bigurisha bakavana amafaranga mu bagabo binyuze mu kuboherereza amashusho bambaye ubusa , cyangwa kubasura bagasambana bakabaha amafaranga.

 

Aha akaba ariho uyu mukobwa Mireille Kayitavu ahera avuga ko atatinya kwita abakobwa bafite iyo mico ko ari ibicucu.

Umwanditsi:Shalomi_wanyu

Previous Story

Rwanda: Umubyeyi arashinja umuyobozi w’ishuri kumusambanyiriza umwana w’imyaka 8

Next Story

Yakurikiye APR FC ! Rayon Sport yananiwe kwikura imbere ya Al Hilal Benghanzi mu matsinda ya CAF CC

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop