Wema Sepetu yahishuye ko gucana inyuma aribyo byatumye atandukana na Diamond Platnumz

29/09/2023 19:32

Wema Sepetu wigeze kuba Miss Tanzania, yahishuye impamvu nyamukuru yatumye atandukana na Diamond Platnumz.

 

Mu kiganiro yagiranye na Haji Sunday Manara kuri Youtube , Wema Sepetu ntabwo yari indimi ubwo yabazwaga kucyatumye atandukana na Diamond Platnumz akavuga ko kucana inyuma ariyo mpamvu nyamukuru yatumye batandukanye.

 

Sepetu w’uburanga bwari bwarazonze umutima n’amaso bya Diamond Platnumz, yahakanye ko kuba atarigeze atwita ariyo mpamvu yatumye bandukana agaragaza ko yari arambiwe guhora afatira Diamond mucyuho no kumuca inyuma bya hato na hato.

 

Ati:” Narimaze kurengerwa n’ibibazo, ubwo rero mpitamo ko urukundo rwanjye na Diamond rurangira.Nanze impano y’imodoka yampereye muruhame kubera ko ntashobora gukomeza kwihanganira ibikorwa bye byisubiragamo buri mwanya”.

 

Ubu nibwo bwambere Wema Sepetu yari ashyize umucyo ku bibazo bye na Diamond Platnumz bakundanye bakanabana.Urukundo rwabo rwumvikanye neza mu ndirimbo ‘Nawaza’ , Diamond Platnumz yamutuye gusa urwo rukundo ruza kwangizwa na Zari watangiye gukundana na Diamond ndetse akanamutera inda bigatuma Wema Sepetu ahagarika umubano we n’uwo muhanzi.

 

Zari nawe yatangaje ko yahagaritse urukundo rwe na Diamond Platnumz kubera kumuca inyuma.Ubwo bari mu rukundo na Zari, Diamond Platnumz yavuzwe mu rukundo nanone na Tanasha Donna wo muri Kenya barabyarana nawe amuta amuhoye kumuca inyuma.

 

Kugeza ubu urukundo rwa Diamond Platnumz yari Zuchu none nawe amakuru avuga ko bamaze gutandukana n’ubwo batarashyira hanze neza ibyo gutandukana kwabo.

Previous Story

Dore ubusobanuro n’inkomoko by’amazina arimo Louise , Joseph na Theogene

Next Story

Abashakanye ! Dore ibyo mu kwiriye kugira nyambere mu gihe mu giye gutera akabariro nk’umuti wo kwiyunga

Latest from Imyidagaduro

Zari Hassan yasabye imbabazi umugabo we

Zarinah Hassan yaciye bugufi asaba imbabazi Shakib Cham umugabo we.Ibi bibaye nyuma yaho yari akomeje kumushinja kudashyira umutima hamwe byuzuye gufuhira Diamond Platnumz akarenzaho

Niyonzima Haruna yatandukanye na Rayon Sports

Rutahizamu ukomeye wakiniye Amavubi imikino myinshi Haruna Niyonzima yatandukanye na Rayon Sports  nyuma y’Igihe avuga ko yananiwe kubahiriza amasezerano bagiranye. Haruna Niyonzima wari umaze

Banner

Go toTop