Meddy yahishuye ko azitabira ubukwe bwa The Ben mu Rwanda anavuga uko umwana we Ngabo Myla ameze kugeza ubu

27/09/2023 15:58

Umuhanzi Nyarwanda Ngabo Medard wamamaye mu ndirimbo nyinshi yongeye gushimangira ko atazongera kuririmba indirimbo z’Isi, yemeza indirimbo indirimbo zahimbiwe Imana  nk’umuvuno we mushya.

 

 

Uyu muhanzi yatangaje ibi ubwo yaganiraga na  Radio/TV 10.Meddy ati:”Urambwira ngo indirimbo yaratinze ariko vuba aha irasohoka kuko turi kuyikora.Ikigendanye no kuba nzajya nkora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nibyo.Nzajya nkora Gospel gusa.Rero ndashimana Imana, wambajije amakuru ya Myla, umwana ameze neza, ibintu byose bikomeje kugenda neza cyane cyane ! Mu Rwanda nenda kuza , nahoze mvugana na Ben ko nshobora kuza mu bukwe bwa Ben”.

 

 

Meddy yaherukaga gutangaza ko indirimbo ye yise ‘Blessed’ ishobora gusohoka isaha n’isaha , gusa iza gutinga kuri ubu akaba yamaze kwisegura kubakunzi be , avuga ko indirimbo irimo gukorwaho.Meddy ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bafite izina riremereye ndetse no mu bagikora umuziki hari uduhigo uyu mugabo yaciye bataraca nyamara amaze igihe ari kwita kumuryango we.

Meddy n’umugore we Mimi

 

 

Previous Story

Umupasiteri yikingiranye mu isenga ry’intare yigeze Daniel ahamagara abayoboke ngo baze bamurebe

Next Story

MU MAFOTO: The Ben n’umugore bageze mu gihugu cy’u Burundi yakirwa n’imbaga y’abafana bari baje kumureba

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop