Umuhanzi Mugisha Benjamin udaheruka indirimbo , yagaragarijwe urukundo rukomeye n’abafana be ubwo yageraga mu gihugu cy’u Burundi aho biteganijwe ko afite azakorera ibitaramo bibiri.
Mu masaha ya Nyuma ya Saa sita nibwo The Ben yageze mu Burundi , ari kumwe n’umugore we yakirwa neza cyane n’abantu benshi.Uyu muhanzi wahawe ikaze n’abayobozi batandukanye barimo na Mayor w’Umujyi wa Bujumbura waje ku mwakira kukibuga cy’Indege.
The Ben kandi hagurukanye mu Rwanda n’umuhanzi Babo, ndetse n’umusore ushinzwe umutekano we.Uyu muhanzi kandi ategerejwe mu gitaramo azahuriramo n’abarimo ‘ Big Fizzo , Dj Diallo , Dj Lamper , Bushali, Shemi , Sat B n’abandi.Aba bose bazaririmba mu gitaramo kizaba tariki ya 1 Ukwakira 2023, mu gihe mbere y’aho gato tariki 30 Nzeri 2023 The Ben azahura n’abakunzi be.
AMAFOTO: IGIHE