Advertising

Kugira akire byasaba igitangaza cy’Imana ! Umuvandimwe wa Celine Dion yahishuye ko Celine Dion ari gusenga cyane ngo indwara ye itagira urukingo

27/09/2023 08:21

Umuvandimwe wa Celine Dion akaba mukuru we , Claudette Dion, amaze iminsi atanze icyizere ku buzima bwe, avuga ko arimo gusenga cyane ngo ahangane n’indwara ye isanzwe ifata abagore cyane nk’uko twabibagejejeho mu nkuru zibanza.

 

 

Mu mwaka wa 2022 ubwo yatangazaga ko asubitse ibitaramo bye yagombaga kuzakora mu mwaka wa 2024, Celine Dion , yatangaje ko agiye kwiyitaho asezeranya abafana be ko azagaruka agakomeza gahunda ye muri muzika abaha ibyishimo.Kuri ubu , umuvandimwe we yemeza ko aya magambo yavzwe na Celine Dion ashobora kuba atazaba impamo kuko ngo ashobora kuba yaribeshye gusa nanone arenzaho ko akomeye kandi ko asanzwe ari umugore w’munyembaraga [hellomagazine].

Celine Dion n’umuvandimwe we Claudette Dion

 

Yagize ati:”Arimo gukora buri kimwe ngo amere neza, kandi ni umugore ufite ubushobozi w’umunyembaraga”. Claudette w’imyaka 74 y’amavuko aganira na Hello Magazine (Canada).Uyu muvandimwe wa Celine Dion ngo nubwo abona bikomeye, yatanze amakuru y’icyizere n’ihumure kubakunzi ba Celine Dion avuga ko indwara ahanganye nayo idasanzwe.

 

Ati:”Turabizi ko afite imbaraga n’umwuka wo kurwana nkuko abyivugira.Uburwayi arwaye tubuziho gato cyane, buragoye kubwirinda , butera uburibwe.Mu by’ukuri ni bike dushobora kumufasha kugira ngo abe yashobora kwivana aho ari akire uburibwe”.

 

Celine Dion w’imyaka 55 , ubwo yagaragazaga ko arwaye, byababaje benshi ngo na cyane ko indwara ye itamwemerera guhagarara , gukoresha ijwi, n’ibindi.Kuva uwo munsi uyu mugore w’abana 3 yahise ahagarika ibitaramo byose yakoraga na gahunda z’indi zijyanye n’umuziki ajya kwitabwaho n’abaganga.

Celine Dion n’abasore be 3 n’imbwa yawe ubwo bari mu bihe byiza

Previous Story

Indirimbo y’umunsi utariwumva ahandi ! Papa wibyiza y’umuramyi w’indirimbo zo guhimbaza Imana Aline Gahongayire – VIDEO

Next Story

Kim Kardashian yahishuye ko akunda cyane umusore witwa John F Kennedy Jr umuhungu wa John F Kennedy wabaye Perezida wa Amerika

Latest from Inkuru Nyamukuru

Go toTop