Ubusanzwe mu Karere ka Rubavu ni hamwe muhashakirwa impano zitandukanye cyane nk’uko byagiye byigaragaza mu myaka yagiye itambuka.Muri aka Karere havuye abahanzi batandukanye gusa nk’uko iminsi igenda ihita , impano zigenda zihanahana umwanya. REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BIG SHEMA HANO
Mu kiganiro twagiranye na Uwishema Salomon umunyamakuru wa RBA Ishami rya Rubavu, yahamije ko umuziko wo mu Karere ka Rubavu no mu Ntara y’Iburengerazuba wahindutse abawukora bahindura imikorere ku buryo byatumye, kugeza ubu abakora umwuga wo kuvanga umuziki aribo basigaye bafite akazi n’amafaranga.
https://www.youtube.com/watch?v=2yPrOpvIggw
Mu magambo ye Salomon yagize ati:” Imyidagaduro yacu (Rubavu), imaze kugira indi sura , byabaye nk’ibyivuraga niko navuga.Ibyo tutibwiraga ko biri kubyara amafaranga nibyo biri kubyara amafaranga.Niba warabibonye, mbere abahanzi nibo babaga bari ku ibere muri ‘Showbiz’ mu Ntara, ariko kugeza ubu kugira ngo uyu munsi ubone umuhanzi uhagaze neza mu mufuka, biragoye, mu gihe aba DJs bahagaze neza, abakora ibisope n’abakora karaoke bahageze neza ariko nabyo ni ‘Showbiz’”.
Yakomeje agira ati:”Ntabwo ibintu bigomba guhora bihagaze ku kintu kimwe ninayo mpamvu tugomba kubyishimira , kuko abantu benshi bamaze gusobanukirwa ko uyu muziki ugomba kuwujyamo ari uko ushoboyemo amafaranga.Ni ubucuruzi , kugeza ubu ntamu producer ugikorera ubuntu nta n’umuhanzi ushobora kuza ku kuririmbira ku buntu .Ubu ntabwo bikibaho”.
Salomon ukorera RBA yahishuye ko kugeza ubu mu Ntara y’Iburengerazuba , harimo kuvugwa cyane abakora umwuga wo kuvanga imiziki ndetse n’abaririmba mu tubare kurenza uko umuhanzi yahabwa icyo kiraka.
ESE BYAGENZE UTE NGO BIGERE KURI URWO RWEGO ? Mu myaka yatambutse mu Karere ka Rubavu ndetse no mu Ntara muri rusange, harimo , abahanzi bafite amazina , ndetse bafite n’indirimbo zigaragara.Kugeza ubu ntabwo twavuga ko bahari kuko n’ubwo hari abari hafi y’umuziki ariko bawuvuyemo nk’uko tuzabigarukaho mu nkuru zacu zizaza.
Aba bahanzi bajya kuva muri muzika ntabwo bigeze basezera ngo basigire umwanya abato bakomerezeho bituma , batamenya uko bakuru babo babigenzaga ngo , umuhanzi abe yategura igitaramo wenyine.Big Shema yagize ati:”Muzika y’ubu yabaye nk’umudugudu, ntabwo umuturage agitegereza ngo yumve Radiyo kuko amakuru ajya hanze we yamaze kuyamenya kare.Rero urugero rw’imyidagaduro muri iyi Ntara y’Iburengerazuba ruhagaze neza, gusa muri Rubavu twasubiye inyuma cyane”.
Ati:”Muri uko gusubira inyuma , byagiye bigirwamo uruhare n’ababanje mu kibuga, n’indi nshyashya yavutse (Generation), mu byukuri , ntabwo habayeho guhererekanya ububasha ngo abagiye basigire impanuro abaje mu kibuga.Abagiye bagiye batumvikana bigira ingaruka no kubaje bashya.
Kugeza ubu rero umuhanzi urimo gukora ubu , akaba akibasha gushyira hanze indirimbo y’amajwi agakora n’amashusho, uwo muhanzi ni uwo kubahwa kuko ubu biragoye.Bitandukanye na mbere ubu byabaye ubucuruzi rwose”.
Bamwe mu bahanzi twaganiriye kuri iyi ngingo ndetse n’abandi banyamakuru bemeza ko uruganda rw’imyidagaduro mu Karere ka Rubavu no mu Ntara y’Iburengerazuba byasubijwe inyuma n’icyorezo cya Covid-19 n’ubwo hari ababyumva ukundi bigatuma bahamya ko habayeho gushyira hamwe ibintu byagenda neza.
https://www.youtube.com/watch?v=2yPrOpvIggw