Muri iki kinyejana turi kwambara ipantaro ku bagore cyangwa ku bakobwa ntibikiri ikibazo nka mbere aho wabonaga umukobwa wambaye ipantaro igikuba kigacika abantu bose bakamureba cyane nkaho hari icyaha yakoze kandi ari ibintu bisanzwe.
Kenshi abakobwa benshi cyangwa abagore benshi bambara ipantaro ariko ntibazi imvo n’imvano yo kwambara ipantaro kuri bo aho yavuye uko bagenze ndetse ngo bamenye ni muntu ki wambaye ipantaro w’umukobwa bwa mbere. Niyo mpamvu tugiye kubiva imuzi tukavuga byinshi mutamenye ku pantaro ndetse twifashishije inyandiko zizewe.
Ubundi kwambara ipantaro ku gitsina gore byari ikizira cyane hahandi wari kubihanirwa byintangarugero ku wari kubona umugore wambaye ipantaro, kuki mu myaka ya cyera uburenganzira bungana ku gitsina gore ndetse n’igitsina gabo byari hafi ya ntabyo. Itsina gore cyafatwaga nkaho kitabaho mbese icyabo kwari ukwita ku mugabo, kurera abana ibyo gusa kandi ukabikora utava mu rugo cyane ko igitsina gore nta ngendo cyari cyemerewe gukora.
Ubusanzwe ipantaro yambarwaga n’igitsina gabo gusa kuva mu myaka ya cyera mbere yivuka rya Yezu Christo. Ipantaro ikaba ubundi yarambarwaga n’umukuru w’umuryango mbese kubona umuntu wambaye ipantaro byari ikimenyetso kiza kikwereka umuntu mukuru mu muryango ndetse kigaragaza ko uwo muntu afite imbaraga.
Aho turi muri ya myaka igitsina gore cyari hasi aho kitari gifite ijambo habe na gato bitandukanye nubu aho umuhungu n’umukobwa basigaye bangana mbese aho bombi banganya uburenganzira. Icyo gihe ho byari ikizira ko umukobwa yanganya agaciro n’umuhungu cyane ko umuhungu cyera kabaye yahindukaga umukuru w’umuryango nk’uko inyandiko nyinshi zivuga kumateka y’isi zibivuga.
Bivugwa ko impamvu abagabo aribo bambaraga ipantaro yabafashaga kugenda neza mu gihe bari ku rugendo, mu gihe bari ku rugamba bityo ipantaro yatumaga bamera neza, aho ni muri ya myaka aho umugore atari yemerewe gukandagira ku rugamba bityo nta mpamvu nimwe yari gituma umugore yambara ipantaro bitandukanye cyane nubu aho umugore cyangwa umukobwa nawe yemerewe kujya ku rugamba nk’abandi bose.
Umugore wa mbere wambaye ipantaro rero yitwa “Elizabeth Smith Miller”, akaba ari umugore wari utuye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America. Bivugwa ko uyu mugore yambaye ipantaro ikozwe muri sitire y’ama pantaro yo muri Turikiya yarangiza agasohoka agahagarara mu busitani bwari hafi yaho yari atuye. Ibi yabikoze ahagana mu 1851, ibi bikaba bimugira umugore wa mbere wambaye ipantaro. Uyu mugore avuga yemeye ko yambaye ipantaro kugira ngo aharanire uburenganzira ku bagore ngo nabo bajye bambara ama pantaro aho muri America muri iyo myaka.
Uyu mugore yaharaniye uburenganzira bungana ku bagore n’abagabo cyane cyane mu kwambara ipantaro kuri bose, we yavugaga ko umugore nawe akwiye kwambara ipantaro. Uyu mugore akimara kwambara ipantaro yahise aha mubyara we witwaga Elizabeth cady Stanton nawe ngo yambareho uwo mubyara we nawe atangira guha abaturanyi be nabo batangira kwambara ama pantaro. Gusa ibyo byose byakomeje gituma bavugwa cyane mu itangazamakuru nk’abagore bari imbere cyane mu guharanira uburenganzira bwigitsina gore.
Uyu mugore Elisabeth Smith Miller yakomeje kumvusha abagore ko bakwiye guharanira uburenganzira bwabo ndetse nabo bakajya bambara ama pantaro aho yababwiraga Ati ” Bagore ikibazo nti kikiri ndagaragara nte, ahubwo ni ndiyumva gute!?” Amagambo ye asize umunyu nayo yakomeje kugumura abandi bagore batangira kujya bambara ama pantaro.Mbere ho gato ko tugera mu kinyejana cya 20, ubwo hari mu myaka ya za 1970, kwambara ipantaro ku bagore byaje kwemezwa mu bucuruzi, mbese mu bihugu byinshi abagore batangiye kwambara ipantaro cyane cyane abagore bari mu bucuruzi muri icyo gihe. Icyo Elizabeth Smith Miller yaharaniye bwa nyuma na nyuma cyari gitangiye kugenda kiza gacye gacye.
Nubwo byari bimeze uko, si mu bihugu byose byari byemewe kwambara ipantaro ku bagore, aha twavuga nko mu gihugu cy’u Bufaransa  ubundi kwambara ipantaro ku bagore byemewe neza mu mwaka wa 2013 nubwo babyemeye neza bijya mu mugaragaro. Bivugwa ko ubundi kwambara ipantaro ku bagore muri rusange byemewe neza nyuma y’intambara ya kabiri y’isi.
Aho nyuma yayo ndavuga intambara ya 2 y’isi hashyizweho ikigo cyangwa umurya ushinzwe kubungabunga amahoro ku isi witwa UNO(united nations organization). Uyu muryango ukaba waraje ugiye intego zo kubungabunga amahoro ku isi ndetse ngo guharanira uburenganzira bungana ku gitsina gore ndetse n’igitsina gabo bityo bose bakabaho bangana. Ibi byatumye umugore nawe ahabwa ijambo nawe atangira kwambara ibyo ashaka yewe nipantaro zirimo.
Mu gusoza twigarujike iwacu mu Rwanda, ese Niba ubyibuka neza wowe wibuka igihe waboneye umugore cyangwa umukobwa wambaye ipantaro, ese byari bimeze Ute umubona! Niba utari muri aba bavutse vuba aha, ngirango uribuka neza ko kubona umukobwa wambaye ipantaro muri za 2000, 2001, 2002 gutyo mu Rwanda kubona umukobwa wambaye ipantaro byabaga bigoye ndetse nuwo wayambaraga yabaga ari wawundi w’umusilimu ndetse akarebwa n’abantu cyane.
Source: Wikipedia
Umwanditsi: Byukuri Dominique