Ubundi umubano wabashakanye ugomba kuba 50/50, mu gasangira byose ndetse mu kagaba inshingano ntawuhenze undi. Si ibitangaza ko ushobora gusanga umwe muri mwe yikunda cyane.
DORE IBINTU BIZAKWEREKA KO UMUGABO MUBANA YIKUNDA:
Ntaba ahari igihe umukeneye: Hari ubwo wowe nk’umugore uba uri guca mu bihe bigiye ariko ukaba ucyeneye ko umugabo wawe akuba hafi, mu gihe uzaba ucyeneye umugabo wawe ukamubura uzatangire ucunge neza Hari ubwo umugabo wawe yaba yikunda cyane kurusha uko yita ku rugo rwe.
Atakubaha: Ubundi umugabo nyawe mu rugo aba agomba kuba umugore we ndetse akamwubahisha abandi no mu bantu. Rero Niba ubona umugabo wawe atakubaha ashobora kuba yikunda cyane.
Ntiyita kubyo ushaka: Umugabo wawe Kandi Niba atita kubyo ushaka mu buzima bwawe mbese atita kucyo ukeneye nabyo ni ikimenyetso kikwereka ko umugabo wawe ashobora kuba yikunda cyane.
Agufata ndetse agukoresha nkaho uri umucakara: Kwakuntu umugabo wawe agukoresha ibintu byose bivunanye ntacyo yitayeho nabyo ni ikimenyetso kikwereka ko umugabo wawe mubanoa yikunda cyane.
Ntiyita kubyo ushaka mu buriri: Kuzuza inshingano zurugo kuri mwese bikomereza mu buriri kuri mwe mwashakanye, rero Niba mugera mu buriri umugabo wawe ntiyite kubyo ushaka burya ubwo umugabo wawe azaba yikunda cyane.
Ntiyita ku muryango n’inshuti zawe: Umugabo n’umugore we baba bagomba kubana imiryango yabo ndetse n’inshuti zabo. Niba rero umugabo wawe atita ndetse atubaha umuryango wawe n’inshuti zawe menyako umugabo wawe yikunda cyane.
Ntanyurwa: Umugabo wawe naba yikunda cyane ntakintu uzakora ngo yishimye uko uzagerageza kose, kuko aba atakwitayeho.
Ntaba ashaka ko muganira: Ikindi Kandi umugabo wawe naba yikunda cyane ntazigera yemera ko muganira kuko aba atitaye kubyo wamubwira byose.
Source: News Hub Creator