Benshi bemeza ko agace k’umubiri kitwa ‘Hymen’ ariko kagaragaza ubusugi bw’umukobwa no kuba yaririnze ubusambanyi.
N’ubwo bivugwa gutyo abarimo wowe uri gusoma iyi nkuru baziko umukobwa atakaza ubusugi binyuze mu kabariro yateye , gusa iyi nkuru irabivuga ikubiri.Ikinyamakuru Pulse kigaragaza ko gutwara igare k’umukobwa bishobora kumwambura ubusugi.
Akakantu kagaragaza ubusugi, gashobora kuvanwaho n’ibikorwa bikorwa n’umuntu uri gutwara igare bityo bikaba byakwitwa ko yataye ubusugi , nyamara abahanga bemeza ko kariya kantu atariko kagaragaza ubusugi.
Iyo uri umukobwa ukaba utwara igare , ushobora kubura akakantu ‘Hymen’, cyangwa kagahengekwa n’ibikorwa byo gutwara igare.Ibi kandi bigera no kubakobwa batwara ifarashi , indi myitozo ngorora mubiri.
Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru kigaragaza ko kandi abakobwa batari bakwiriye kugira umuco gutwara igare , ifarashi , indogobe ndetse n’ibindi bikorwa bishobora kubashyira mu kaga.Ntabwo ari buri mukobwa uva amaraso mu gihe cyo gutera akabariro kunshuro ya mbere niyo mpamvu ubusugi budapimirwa kuri ‘Hymen’.