Umuhanzikazi w’icyamamare Taylor Swift w’imyaka 33 yaraye akoze amateka mu itangwa ry’ibihembo ryiswe VAMs ribera kumugabane w’America ritegurwa na Channel yitwa MTV, aho yatahanye ibihembo 9.
Ibi byatumye aba uwambere mumateka ya VAMs utsindiye ibihembo byinshi mu ijoro rimwe. Ibyo bihembo yatsindiye hafi ya byose byari bishingiye kundirimbo aherutse gukora yise “Anti-Hero”.
Mubihembi yatsindiye harimo:
1.Video y’Umwaka (Anti-Hero)
2.Umuhanzi w’umwaka
3.Indirimbo y’Umwaka (Anti-Hero)
4.Best Pop (Anti-Hero)
5.Best Direction (Anti-Hero)
6.Best Cinematography (Anti-Hero)
7.Best Visual Effects (Anti-Hero)
8.Show of the Summer
9.Album y’Umwaka (Midnight)
Tylor yashimiye cyane abo bafatanije Bose byimazeyo maze Bose abahamagaza kurubyiniro ngo bishimire hamwe ibyo bihembo, yanashimiye Jack Antonoff umwunganizi we umufasha kwandika indirimbo wari utitabiriye ibyo birori.
Iyi ibaye inshuro ya 4 uyu muhanzikazi atsindiye igihembo cya Videwo y’Umwaka nabyo biri mubituma akomeza Kubaka amateka muri iri rushanwa.
Src:Pagesix.com