Hamisa Mobetto utajya usaza akomeje kwishongora kubanzi be nyuma y’amafoto amugaragaza n’umukunzi we baryohewe n’urukundo

by
04/09/2023 09:23

Hamisa Mobetto ukunze kuvugwa mu nkuru z’urukundo nyuma ya Diamond Platinumz, yagaragaje ko urukundo rumuryoheye yibaza uko abadakundwa babayeho.

 

 

Uyu mugore umaze kubaka izina muri Afurika , mubutumwa bwa mbere yashyize hanze ku munsi wo ku wa 3 Nzeri 2023, ni amafoto yasangije abantu barenga Miliyoni 10 bamukurikira kuri Instagram.Ni amafoto ye n’umukunzi we Sowax.Nyuma y’aya mafoto uyu mugore yagize ati:” Nkunda kwibera akana disi we !! Nkakwiyumvamo , ukansoma , ndetse nkanakundwa pe”.

 

 

Yongeye ati:” Urukundo waruhaye amahirwe”.Ubu butumwa bwa Hamisa Mobetto, wahoze ari umukunzi wa Diamond Platinumz, bwakiriwe n’abantu barenga ibihumbi, bamwifuriza guhirwa no kugira urukundo rwiza hamwe n’umukunzi we Kevin Sowax wari wamusohokanye.

 

 

Mu minsi yashize , Hamisa Mobetto yatangaje ko yakozwe kumutima n’umukunzi we , Kevin Sowax wari wakoze agashya agafata amafaranga akayakoramo indabo nziza cyane , agafata ururabo rusanzwe ndetse na Cake ubundi akerekeza kwa Nyirabukwe.

 

 

Hamisa Mobetto, icyo gihe yatangaje ko anejejwe nawe cyane ndetse ashimangira ko urukundo amukunda azarumwitura.Ibi bikomeza kwerekana ko urukundo rw’aba bombi ruri mu bihe byiza n’ubwo Harmonize yigeze yifuza ko byapfa, ubwo yagaragaje ko muri telefone ye harimo ifoto ya Hamisa Mobetto gusa akavuga ko ari inshuti isanzwe.

Arvin

Ni umwanditsi wa Umunsi.com

Previous Story

Abasabiriza bakomeje guhimba ibisebe kugira ngo bagirirwe impuhwe.

Next Story

Dore amafunguro yica intanga ngabo kuburyo abagabo basabwa kutayarya buri munsi

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop