Umubare w’abantu basabiriza mu gihugu cya Kenya ukomeje kwiyongera ndetse binavugwa ko abenshi baba babeshya ko bafite uburwayi runaka cyangwa ibikomere runaka.
Nkuko byagaragajwe hirya no hino ku mbugankoranyambaga bakomeje kwerekana uburyo abo bantu bari kubeshya ko bafite ibikomere kandi ntabyo.
Nkuko byagaragajwe, aba bantu basabiriza bitwaje ibikomere runaka nabyo bitari ibyanyabyo bari kwifashisha ibizwi nka Makeup mu guhimba ibisebe nk’uko ikinyamakuru Tuko kibitangaza.
Ubusanzwe uzi makeup zikoreshwa mu ma filime iyo bari gutunganya ibisebe bizifashishwa muri iyi filime bari gukina cyangwa bari gutegura.
Aba bantu bo mu gihugu cya Kenya nibyo bakomeje gukoresha bahimba ibisebe bitari ibyanyabyo kugira ngo bagirirwe impuhwe maze babone amafaranga.
Ubuyobozi bwa Kenya bukomeje gukangurira abantu kwitondera abo bantu basabiriza bitwaje ibikomere ko muribo harimo abatekamutwe bashaka kungukura mu guteka imitwe.
Ubusanzwe kwigira ikintu runaka Kugira ngo ufate cyangwa uhabwe amafaranga runaka nabyo bifatwa nko guteka imitwe ndetse bihanwa n’amategeko.
Source: TUKO
Umwanditsi: Byukuri Dominique