Umuhanzikazi Oda Paccy ntawe ushidikanya ko ari umwe mu bahanzi bakomeye u Rwanda rufite ndetse akaba umwe mubahanzi bazwi cyane.Uretse kuba ari umuhanzi Oda Paccy yagaragaje ko akunda Abanyarwanda cyane ubwo yabifurizaga ibintu byiza gusa.
Ni ubutumwa bwakiriwe neza n’abantu batandukanye bamurikira kumbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko kuri Twitter.Uyu mukobwa uherutse gusoza amasomo ya Kaminuza yagaragaje urukundo rudasanzwe.
Mu butumwa yacishije kuri Konti ye ya Twitter Oda Paccy yagize :” Uku kwezi kuzababere ukw’imigisha , mugwize amafr , mubonemo akazi , Imana izabarinde uburwayi kandi mugwize inshuti z’umumaro !❤️”.
Abarenga 11 basangije bagenzi babo ubu butumwa , 2 babugira ‘Quotes’ n’abandi 132 barenga ubwo twakoraga iyi nkuru, barabukunda.
Uwitwa Fabrice Mukunzi kuri Twitter yagize :” Ndabona ubwiza pe”.
Telecenter ati:” Urakoze rata Oda”.
Rachellove yagize ati:” Ubwiza bugaragarira inyuma n’imbere , uzagire ukwezi mwa Nzeri Kwiza nawe”.
Lambert Van Donath ati:” Nawe bizakubere uko”.
Oda Paccy aherutse gushyira hanze ndirimbo yise benshi bemeza ko atajya acika intege muri muzika barabimushimira.