Uyu mukino uzaba ari uwo gushaka itike y’igikombe cy’Amavubi yahamagaye abakinnyi 25 bazayifasha kwikura imbere y’ikipe ya Senagal nayo yahamagaye ikipe ya Kabiri.
Uyu mukino Amavubi agomba kwakiramo Senegal uzaba tariki 9 Nzeri uyu mwaka wa 2023 ,ukaba umukino wo mu itsina L, mu gushaka itike yo kwitabira igikombe cy’Afurika kizabera muri Cote d’Ivoir umwaka utaha.
Gerard Buschier usanzwe ari umuyobozi wa siporo muri FERWAFA niwe wahawe inshingano zo gutoza uwo mukino kubera ko uwari umutoza mukuru w’iyi kipe yatandukanye nayo.
Abakinnyi bahamagawe ni:
Mu izamu harimo:
Ntwali Fiacre
Kimenyi Yves
Hakizimana Adolphe
Ba myugariro
Ombolenga Fitina
Serumogo Ali
Ishimwe Ganijuru
Ishimwe Christian
Mutsinzi Ange Jimmyi
Manzi Thierry
Rwatubyaye Abdoul
Buregeya Prince
Nshimiyimana Yunusu
Abo hagati
Bizimana Jihad
Iradukunda Simeon
Mugisha Bohneur
Muhozi Fredy
Byiringiro Lague
Ruboneka Bosco
Ramadhan Niyibizi
Ba rutahizamu
Mugenzi Bienvenue
Nshuti Dominique Savio
Mugisha Didier
Hakizimana Muhadjiri
Nshuti Innocent
Mugisha Gilbert