Umuhanzi akaba umusobanuzi wa Filime ndetse akiyita nyiri ‘Agasobanuye’ Rocky Kimomo , nyuma yo kurekakura Papa Cyangwe akigira mu byegeranyo no gutunganya Filime n’indirimbo, agiye gushyira hanze iyo yise ‘Pressure’ yaririmbyemo.
Nkuko uyu musobanuzi yabinyujije kurukuta rwe rwa Instagram ,yagaragaje ko indirimbo ya Kabiri igiye gusohoka kandi ngo ikaba yararirimbwemo n’abahanzi batandukanye, ikazagaragaramo Sean Breez, n’abandi batandukanye harimo Kadaffi ,Dudumba , Dj Brianne n’abandi.
Uyu musobanuzi wa Filime wiyeguriye umuziki , yemeje ko imbere he ashaka kuhagira heza nk’uko abinyuza muri Filime , agaragaza ko abadakora ari abo iwabo bahaye amafaranga.Rocky Kimomo, yemeza ko impamvu yo gushyiramo aba bantu bose , ari uko ubusanzwe bahorana bityo ko kubashyiramo ntacyo bitwaye.
Rocky Kimomo , yemeza iyi ndirimbo ‘’Pressure’’ izaba yubakiye kurubyiruko ndetse no kubaka igihugu, dore ko bazaba bumvisha urubyiruko ko aribo bafite igice kinini cy’uruhare rukomeye mukubaka igihugu kuko aribo mbaraga z’Igihugu.