Hari ubwo ubona abantu bakundana, baganira neza ndetse banohererezanya amafoto n’anagambo meza ukagira ngo biba byikoze.Burya hari impamvu nyamukuru , ituma urukundo rwa babiri ruryoha, ariko baramuka bateshutse bikababana ikibazo.
Mu rukundo habamo kugira ibyo abantu birinda kuko bishobora kwangiza urukundo rwabo habamo n’ibyo abo bantu baha umwanya bakabikora kuko ari ingenzi cyane muri bo no mu mubano wabo.
ESE NI IBIHE BINTU BIFATWA NKA VIRUS MU RUKUNDO ?
1.Kuba abantu bataganira
Abantu bakundana iyo bataganira byanga bikunze havuka ikibazo gikomeye kuko mu rukundo ntakuganira kurimo, ntanubwo ruramba.Kuganira no guhuza urugwiro bifatwa nka nyambere hagati y’abakundana.
2.Amafaranga
Amafaranga hari ubwo ahinduka umwanzi w’abakundana , umugore n’umugabo cyangwa umusore n’umukobwa.Abahanga bagira bati:”Urukundo ni rwiza , iyo rurimo amafaranga , ruba rwiza kurutaho”. Ariko hari abahinyuza iyi nteruro bakavuga ko amafaranga ari virus y’urukundo.
Icya mbere , ni uko umukunzi wawe mwari mubanye neza, ariko kubera ko abonye akazi ahantu kure, biramusaba kujyayo cyangwa kamuhuze kuburyo utazongera kujya umubona uko wishakiye, icyo gihe rero uramubuze.
3.Kudatera akabarero.
Abahanga bemeza ko kudatera akabariro ari ikibazo gikomeye ndetse gikomerera abantu bataba hamwe bitewe n’akazi runaka aho ushobora gusanga umumtu amaze amezi 2 cyangwa atatu atarabonana n’uwo bashakanye.Ibi byose biraza bigaterwa n’amafaranga n’uburyo abantu bayashaka bivuye inyuma bigateza n’ibindi bibazo.
4.Kubura icyizere.
Burya iyo uburiye icyizere uwo mukundana cyangwa uwo mubana , iteka muzahora murwana bya hato na hato cyangwa uhore witeguye intambara hagati yawe nawe.Uku guhora mu tongana rero mupfa kutagira icyizere nibyo byangiza urugo rwanyu.