Advertising

Aline Gahongayire yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Zahabu’

08/19/23 5:1 AM

Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Zahabu’ , yakomotse ku gitekerezo yahawe n’inshuti ze.

 

 

Iyi nidirimbo yiganjemo ubutumwa , bugaragaza ukuntu umuntu ajya atinda mu kigeragezo kugeza ubwo agisuzuguriwemo.

 

 

Aline Gahongayire agira ati:” Burya nkuko zahabu inyuzwa mu muriro, inyuzwa mu ruganda igasohokamo ifite ubwiza, ndetse n’igiciro cyinshi, niko n’umuntu wageragejwe agatinda gusohoka mu kigeragezo yiga, yamara kwiga agasohoka mu kigeragezo, yanesha mu kigeragezo akamera nk’Izahabu”.Aline Gahongayire yemeza ko amasezerano y’Imana , ari ntaho ahuriye no kubabazwa k’umuntu.

 

Uyu avuga ko na Zahabu kugira ngo ibe zahabu yanyayo ibanza guhondwa biyo ngo n’umwana w’umuntu akaba arirwo ruganda abanza kunyuzwamo mbere yo gusubizwa.Uyu muhanzi kazi yaboneye ho guhumuriza abantu batinze mu bibazo.

Sponsored

Go toTop