“Ndatwite ariko ntawabimenya “ ! Umukobwa utwite inda y’amezi 5 akomeje kubabazwa n’uko abantu batajya bamenya ko atwite

11/08/2023 08:05

Umukobwa ukomoka mu gihugu cya Nigeria , akomeje kugaragaza agahinda aterwa n’uko we ntanda nini agira iyo atwite, ahishura ko atwite iy’amezi 5 ariko abantu bakaba batamenya niba atwite koko.

Mu gahinda kenshi, yavuze ko ababazwa cyane n’uko afite munda zero kuburyo ngo aterwa ubwoba n’uko ashobora kutazonsa abana be neza kubera uburyo ananutse cyane ngo na cyane ko ntamabere agira.

Nyuma yo gushyirwa hanze n’uwitwa James Jewerry, bamwe bamuhaye ihumure bamubwira ko namara kugira amezi umunani aribwo azatangira kugira inda ndetse ikanagaragara inyuma.

Mu magambo yakurijije aya mashusho , uyu mukobwa yagize ati:” Kumezi 5 yose , mfite inda ntoya cyane nk’aho ntatwite”.

Bamwe mubatanze ibitekerezo harimo uwitwa Mario, wamubwiye ngo :”Humura nugira amezi 8 inda yawe izatangira kugaragara nk’uko ubyifuza”.

Spride yagize ati:” Ndasenga Imana sinzamere nkawe rwose kuko umugabo wanjye tubana ashobora kuba atabyakira rwose.

Chioma ati:” Nanjye ntwite inda y’amezi 4 kandi ntabwo inda yanjye yari yazamuka rero ntugire ikibazo.Erega nanjye hari ubwo nibaza niba ntwite”.

Inama nyinshi uyu mukobwa yahawe ni ukwihangana.

Ese inda itangira kugaragarira abantu ryari ?

Previous Story

Nkore iki ? : Umugabo wanjye iyo dusohokanye aba yirebera abandi bakobwa nabimuciyeho ariko byaranze

Next Story

Diamond Platinumz yishyuye ideni ryose yari abereyemo Mico The Best

Latest from Inkuru Nyamukuru

Kaminuza ya UTAB yahawe igihembo

Kaminuza ya UTAB iherereye i Byumba mu Karere ka Gicumbi yaherewe igihembo mu Imurikabikorwa ryaberaga mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze.Ni igihembo yahawe

Banner

Go toTop