Princess Tiffah umukobwa wa Diamond Platinumz na Zari Hassan yizihije isabukuru y’imyaka 8 benshi bifatanya nawe.
Uyu mukobwa ukurikirwa n’abarenga Miliyoni 3 na magana ane (3.4 followers) kuri Instagram, yishimye cyane nyuma y’uko abafana be bifatanyije nawe ku munsi we w’amavuko.
Uyu mwana yafashe umwanya ajya kwifotoza amafoto agamije kwishimira imyaka umunane (8yrs) yujuje maze z mama we umubyara Zari, amushimira ko akura neza, ashyira amafoto ye kuri Konti ye ya Instagram.
Umubyeyi wa Diamond Platinumz yifatanyije n’umwuzukuru we , ibintu byakoze k’umutima abatari bake.Uyu mwana umaze kwamamara nka ‘Duchess Of Tanzania) yujuje imyaka 8 y’amavuko.
Zari Hassan yifatanyije n’umwana we mu isabukuru ye, ashyira hanze amafoto ye dore ko we akurikirwa n’abarenga Million 11.
Mama Dangote (Mama wa Diamond Platinumz) we yashyize hanze amafoto arikumwe n’umwuzukuru we akora benshi ku mutima.