Mu itsinda ry’abagabo runaka baba bateraniye mu tubare cyangwa, ahakorerwa ibirori , kubibuga by’umupira usanga bagira byinshi bakunda kuganira byerekeye imibonano mpuzabitsina.
Mu byo bakunda kwibaza harimo ibyerekeye ‘Ingano y’iminwa y’umugore n’aho yaba ihuriye n’ingano y’igitsina afite’.
Ubusanzwe ingano y’igitsina cy’umugore kigenda cyaguka bitewe n’impamvu zitandukanye, aha twavuga nk’igihe yagira ubushake bwo gutera akabariro cyangwa agiye kubyara.N’ubwo ntabushakashatsi bwimbitse bwakozwe , hari abavuga ko iminwa y’umugore by’umwihariko igaye kandi minini bavuga ko ari nako igitsina cye kiba kingana.
Uyu mugore ufite bene iyi minwa bikekwako aba afite urwinjiriro rw’inda ibyara runini ndetse ibyimbye inabyibishye kuburyo ngo igitsina gifite inda ibyara ntoya kuburyo bigorana kwakira igitsina cy’umugabo gikabije ubunini.
Hari abandi bavuga ngo niba umugore afite iminwa mito n’intoki ngufi ngo ubwo aba afite igitsina gito.Kubafite iminwa migari kandi itabyibushye ngo aba afite inda ibyara nini ariko ngo igitsina kikaba gito.
Urubuga rwa Ghpage.com, hari aho ruvuga ngo umugore ufite umubiri ukomeye utagira n’amarangamutima ngo igitsina cye kiba gikomeye mu buryo bw’urwinjiriro.Mu bindi iki kinyamakuru kigarukaho ngo ni uko umugore ufite agahanga karombereje imbere n’izuru rinini ngo aba afite igitsina kinini nk’uko byanditswe na (Bwiza.com) mu nkuru bahaye umutwe ugira uti:” Ese iminwa y’umugore ishushanya ingano y’igitsina afite ?”.
Ibi byose bigarutsweho birashoboka ko hari aho bihurizwa bigafatwa nk’aho ari ukuri ariko kandi bijyanye n’imiterere yawe nta mpamvu yo kwibaza ngo njyewe ko bitajyanye n’ibyagarutsweho haraguru kuko imiterere y’abantu iratandukanye.