Uyu Musaza usheshe akangushye yavuze ko nubwo arusha umukunzi we imyaka 40, Atari umukuzi wibyinnyo ndetse aha gasopo abacira urubanza umukunzi we bamwita ko yakurikiye amafaranga.
Claudio Spilatro w’imyaka 63 yahuye na Semie Atadja w’imyaka 25 kurubuga bashakiraho abakunzi ubwo uyu mukobwa yari afite imyaka 18.Ubwo uyu Musaza yaramaze guhana gatanya n’umugore we, yagombaga gushaka undi mukunzi umwitaho Aribwo yagiye kumushakira ku rubuga bashakiraho abakunzi.
Uyu mukobwa nawe avuga ko yari ari kuri uru rubuga ubwo yari ashaka umukunzi usheshe akangushye kuko yaramaze kurambirwa udusore duto twahoraga dukina n’umutima we.Uyu Musaza avuga ko ariho yahuriye n’uyu mukobwa Aribwo yaje kumusohokana kujya gusangira bakibwirana bakamenyana ibibi ndetse n’ibyiza byose.
Aba bombi Bose bajyana mu biruhuko bari kumwe ndetse bamarana ukwezi kose bari kuryoshya dore ko batemberera mu bihugu bigiye bitandukanye.Uyu mugabo avuga ko abantu benshi bamuca intege bamubwira ko umukunzi we amukunda kugira amurye amafaranga ye bizwi nko gukura ibyinyo ariko we avugako atabyitaho.
Uyu mukobwa nawe akomeza avuga ko yahoraga akundana nabahombyi bahora bashwana Aribwo yifatiye umwanzuro wo gukundana n’umusaza kuko ngo we aba Ari mukuru ashyiramo ubukuru mu mubano wabo.Akomeza avuga ko Kandi yishimira uko umukunzi we ameze kuko ngo Ari umuhanga cyane ndetse akanamukundira ko amureka akaba we wanyawe Pana kwigira uwo Atari.
Uyu Musaza Kandi avuga ko yashyingiranwe n’umugore we afite imyaka 18 ariko agize imyaka 40 nibwo yabwiraga umugore we ko basohokana umugore arabyanga aribyo byavuyemo guhana gatanya hagati yabo.Uyu mugabo Kandi avuga ko abo mu muryango we bagihura n’uyu mukunzi we bamukunze igitangaje Kandi ngo uyu mukunzi we ni muto ku mukobwa wuyu Musaza aribyo byatunguye umuryango we ariko ngo barabyakiriye.
Nubwo bo bishimye burya ababavuga nabi bo ntibyabura ariko bo ntabyo bitaho kuko bakundana.
Umwanditsi: Byukuri Domique
Source: fashionmodelsecret.com