Mu mukino utegura Shampiyona , umukinnyi ufite Inkomoko k’ubutaka bw’u Rwanda yigaragaje abasha gutsinda igitego 1 ndetse atanga n’umupira wavuyemo icya 2 cya Manchester United.
Mu gihe habura igihe kingana n’ukwezi kumwe ngo Shampiyona itangire , amakipe arimo gukina imikino iyibanziriza.Muri iyi mikino niho Umunya-Rwanda Emeran Noam yigaragarije ubwo yatsindaga igitego ndetse agatanga na Assist yavuyemo icya 2 bigatuma Manchester United irangiza umukino itsinze Leads U lnited 2 :0.
Emeran Noam ukina mu ikipe y’abato , yinjiye mu kibuya asimbuye kumunota wa 46, ku wa 67 ahita afungura amazamu.Uyu musore afite inkomoko mu Rwanda dore ko abyarwa na Fritz Emeran Nkusi wakiniye ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi.